17.4 C
Kigali

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Inkuru wasoma

Nitwa Umurerwa Agathe ndashaka umusore wakwemera ko twikundanira tukarya ubuzima

Nitwa Umurerwa Agathe mfite imyaka 39 nkaba mfite umwana umwe umugabo wanjye we aba i Burayi niho akorera, ubusanzwe aza mu rugo nka rimwe...

Bitunguranye FIFA yasubitse imikino y’igikombe cy’isi

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' yamaze gusubika ibikombe by'Isi by'abatarengeje imyaka 17 n'abatarengeje imyaka 20 yari kuzaba mu mwaka 2021. Imikino y'igikombe cy'Isi y'abatarengeje...

Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports n’abandi batatu bamaze iminsi 4 batawe muri yombi

Umuherwe wigize kuyobora Rayon Sports akanayihesha igikombe cya shampiyona cya 2019-2019 ari cyo iheruka, Muvunyi Paul amaze iminsi 4 atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...

Umuraperi Bushali yatangaje ingamba zikarishye agiye gukurikiza kugirango atazongera gufungwa

Umuraperi Hagengimana Jean Paul wamamaye nka Bushali aratangaza ko nyuma yo kuva muri gereza aho yari amaze amezi abiri ubu yafashe ingamba zo kwiyegereza...
Nazareth Virginie
Nazareth Virginiehttp://www.fiesta250.com
Nazareth Virginie ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeri 2020. Email: nazareth@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 784608679, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo babafashe mu bizamini by’akazi byakorewe mu Karere ka Rutsiro.

Abo bafashwe ni umugabo witwa Sendegeya Telesphore n’umugore witwa Mukagasana Jeanne D’Arc bakaba nabo bakurikiranyweho kuba baratanze ruswa ku bizamini byakorewe mu Karere ka.

Aba batawe muri yombi rero bombi bagaragaye ku rutonde ko batsinze ibizami byo kwinjira mu kazi k’ubwarimu ku bigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Rutsiro.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter rwatangaje ko aba bombi bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza 2020, mu gikorwa cy’iperereza rigamije gushaka abatanze ruswa ku bakozi ba REB, mu rwego rwo kubona akazi k’ubwarimu.

Iryo tangazo naryo rikaba rije nyuma y’uko mu minsi ibiri ishize nabwo RIB yatangaje ko yafunze umukozi wa REB n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, ushinjwa ko yamuhaye ruswa ngo amuhindurire amanota, asohoke mu batsinze kandi yari yaratsinzwe.

Mu Kwezi k’Ugushyingo 2020 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyiciro cya mbere cyo gushyira abarimu mu myanya cyarangiye abagera kuri 6 741 bahawe akazi mu gihe hagikenewe abagera kuri 21 737 bityo buri mwarimu ubyifuza akaba yabona amahirwe nawe, ariko yabanje gukora ikizamini agatsinda..

Mu mashuri abanza abarimu 3 732 bashyizwe mu myanya mu gihugu hose mu barimu 18 039 bari bakenewe. Ibi bivuze ko hagikenewe abandi bagera ku 14 307, bvakenewe mu mashuri abanza.

Naho mu mashuri yisumbuye, abarimu 2 673 bashyizwe mu myanya mu 6 371 bari bakenewe ibi bivuze ko ho hagikenewe abagera ku 3 698. Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abarimu bamaze gushyirwa mu myanya yo kwigisha mu bigo basabye kwigishamo ni 336. Bityo muri rusange hakaba hagikenewe abarimu bagera 14 307.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Nitwa Umurerwa Agathe ndashaka umusore wakwemera ko twikundanira tukarya ubuzima

Nitwa Umurerwa Agathe mfite imyaka 39 nkaba mfite umwana umwe umugabo wanjye we aba i Burayi niho akorera, ubusanzwe aza mu rugo nka rimwe...

Bitunguranye FIFA yasubitse imikino y’igikombe cy’isi

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' yamaze gusubika ibikombe by'Isi by'abatarengeje imyaka 17 n'abatarengeje imyaka 20 yari kuzaba mu mwaka 2021. Imikino y'igikombe cy'Isi y'abatarengeje...

Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports n’abandi batatu bamaze iminsi 4 batawe muri yombi

Umuherwe wigize kuyobora Rayon Sports akanayihesha igikombe cya shampiyona cya 2019-2019 ari cyo iheruka, Muvunyi Paul amaze iminsi 4 atawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...

Umuraperi Bushali yatangaje ingamba zikarishye agiye gukurikiza kugirango atazongera gufungwa

Umuraperi Hagengimana Jean Paul wamamaye nka Bushali aratangaza ko nyuma yo kuva muri gereza aho yari amaze amezi abiri ubu yafashe ingamba zo kwiyegereza...

Umugore narereye umwana yantwariye umugabo none ndashaka umuhungu twakundana tukibanira

Nitwa Umunyurwa Tinah mfite imyaka 37 nkaba ntuye Kabeza. Muri 2010 nibwo nakoze ubukwe mbukorana n’umusore twakundanaga cyane. Uwo musore dukundana bwa mbere byari...