Nyuma y’uko iguze Leroy Sane wa Man City, umwe mu nkingi za mwamba muri Bayern Munich ‘yemeye kwerekeza muri Liverpool’

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Bayern Munich witwa Thiago Alcantara yamaze kumvikana na Liverpool ku masezerano azatuma uyu mukinnyi asohoka mu Budage akerekeza I Anfield mu gihe amakipe yombi azaba yashoboye kumvikana ku mafaranga yo kumugura.

Amakuru avuga ko ikipe ya Liverpool iri hafi gusinyisha Thiago Alcantara wa Bayern Munich. Uyu munya Espagne avugwaho ko azava muri iyi kipe aheruka gufasha kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Budage izwi nka Bundesliga.

Ibiganiro hagati ya Thiago n’ikipe ya Liverpool birarimbanyije ndetse byanagenze neza, gusa ubu igisigaye ni ukumvikana amafaranga agomba kugurwaho.

Ikipe ya Bayern Munich irashaka miliyoni 35 z’amayero (£ 31.5m) kuri uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona nkuko ikinyamakuru SPORT kibitangaza. Ikipe ya Liverpool ariko ntabwo ishaka kwishyura amafaranga y’umurengera kuri uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko.

Iyi kipe yagiye yitwara neza ku masoko y’igura n’igurisha y’abakinnyi aheruka, ndetse ubwo isoko ryo mu mpeshyi rizaba ryongeye gufungura imiryango yaryo, benshi bazaba biteze kureba uburyo iyi kipe izaryitwaraho.

Muri uyu mwaka w’imikino, Thiago yabaye inkingi ya mwamba kuri iyi kipe bakunze kwita Bavaria nyuma y’uko ayifashije kongera kwegukana igikombe cya Bundesliga. Gusa uyu mukinnyi yabanje mu kibuga inshuro ebyiri zonyine kuva shampiyona yasubukurwa, nyuma yuko yari yaragize ikibazo cy’imvune.

Mu gihe Thiago azaba yerekeje muri Liverpool, agomba guhanganira umwanya wo kubanza mu kibuga n’abakinnyi b’iyi kipe barimo Fabinho, Jordan Henderson na Alex Oxlade-Chamberlain basanzwe bakina hagati mu kibuga muri iyi kipe.

Ariko Jurgen Klopp aheruka kuvuga ko iyi kipe “idashobora gukoresha amamiriyoni menshi igura abakinnyi” kandi ko izakomeza guha amahirwe abakinnyi bakiri bato kandi bagaragaza impano idasanzwe mu guconga ruhago.

Muri iki cyumweru, uyu Mudage yagize ati:”Ntabwo ari ikipe ugomba guhindura ubu ukavuga ngo ‘Nibyo, dukeneye uyu mwanya n’uyu mwanya’. Mu gihe uri umukunzi w’umupira w’amaguru, buri gihe uba ushaka umukinnyi w’inyongera, nubwo waba wishimiye byimazeyo abantu bose, ukomeza gashaka gusubira kongeramo imbaraga”.

Ati:

“Ntabwo dufite abakinnyi 11 babanza mu kibuga, ndavuga ko dufite 16 cyangwa 17, bose bashobora gukina ku rwego rumwe. Ariko tugomba gukoresha aba, 100 ku ijana. Kandi icyo dushaka gukora ni transfer zacu imbere mu ikipe (ku basohoka mu ikipe)”.

“Ntidushobora gukoresha amamiriyoni menshi kuko tubishaka cyangwa twibwira ko ari byiza kubikora. Ntabwo twigeze tubishaka. Turashaka gushimangira iyi kipe kandi iyi kipe irakomeye cyane. Ikibazo mu gihe ikipe ikomeye ni gute wakongera imbaraga mu ikipe ikomeye ku isoko? “

Mu yandi makuru, Bayern Munich yamaze Kwemeza ko Leroy Sane yinjiye muri iyi kipe avuye muri Manchester City, aho uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’igihe kirekire, amasezerano azatuma akinira iyi kipe kugeza mu 2025.

Uyu musore wimyaka 24 y’amavuko habuze gato ngo yerekeze muri iyi kipe ku isoko ryo mu mpeshyi ishize mbere yuko ahura n’imvune ikomeye yo mu ivi akamara amezi 10 adakandagira mu kibuga.

Ariko nyuma yo kubura mu kibuga hafi muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-20 wose, Leroy Sane noneho azasubira mu Budage mu masezerano aya makipe yombi asa nkayanyuzwe, cyane cyane ko amasezerano ye yagombaga kurangira mumpera z’umwaka w’imikino utaha.

Ku wa kane, abajijwe ibijyanye n’uyu mukinnyi mbere y’umukino Manchester City yatsinzemo Liverpool, umutoza Pep Guardiola yifurije Sane kuzagira ibihe byiza, kandi yemera ko ababajwe no gutandukana nawe.

Guardiola ati:”Birasa nk’aho agiye kujya i Munich. Ndamwifuriza ibyiza. Ndamushimira cyane imyaka tumaranye. Nifuzaga ko yaguma hano ariko yahisemo kugenda”.

Bikekwa ko Bayern izishyura Manchester City £ 44.7m ku ikubitiro, gusa nyuma aya mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 55 zama pound bitewe n’inyongera iyi kipe izatanga kuri uyu mukinnyi nyuma y’uko azaba yitwaye neza.

Mu gihe ikipe ya Bayern Munich izaba yahisemo kumugurisha mu gihe kiri imbere kandi, iyi kipe y’Abanyamujyi b’I Manchester izahabwa 10 ku ijana ku mafaranga azaba yaguzwe.

Biteganijwe ko umushahara wa Leroy Sane uzikuba kabiri ugereranyije n’ayo yahabwaga muri Manchester City, aho bivugwa ko azajya ahembwa ibihumbi 350 by’ama pound buri cyumweru.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *