Umukobwa utarashatse gutangaza izina, ariko akaba yaravuze ko ari umukobwa wa Kabera Robert wamenyekanye ku izina rya Sgt Robert mu mkuziki, nawe ubwe yitangarije ko Kabera yigeze kumufata ku ngufu.
Aya makuru yatangajwe n’ikinyamakuru Virunga Post abatari bake batahwemye kuvuga ko cyibasira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ni cyo cyatangaje uku kuvugana n’uyu mukobwa uvuga ko ari umukobwa wa Sgt. Robert waje ndetse no gutorokera muri Uganda.
Ibi bikaba byaratangajwe kuya 1 Ukuboza 2020, bivugwa ko uyu mukobwa utarashatse gutangaza amazina ye, avuga ko umunsi yafashweho ku ngufu wari umunsi usanzwe nk’iyindi ndetse ko yazindutse ajya ku ishuri.
Nkuko uwo mukobwa akomeza abivuga, ngo Se yamuvugishije mu gicuku kuri telefoni y’abaturanyi. “Umuturanyi yarakomanze ngo papa aranshaka. Ubwo twavuganaga yari ahantu hari urusaku. Yari mu kabari. Yarambwiye ngo njyane musaza wanjye mu cyumba cyanjye [ ubusanzwe yararaga muri saro] ngo njye ndarara mu cye.”
Uyu mukobwa ngo yabwiye musaza we ko bakora uko Se avuze ariko ko aza gusubira mu cyumba cye nagera mu rugo.
Sgt. Kabera ngo yageze mu rugo saa munani, asanga umukobwa we aramutegereje. Umukobwa ngo yafashije Se kugera mu cyumba ari nabwo yari agiye gusubira aho arara, se agahita amuhamagara. Ati ” Nicaye ku buriri. Nuko atangira kumukuramo amasogisi maremare yari nambaye.”
Ubwo Se yamukuragamo amasogisi, umukobwa yashatse kumubuza, nuko se armubaza ati :”Hano papa ni nde? Ninde utanga amategeko hano? Wowe cyangwa Njyewe?” Undi arasubiza ati ” Ni wowe”.
Kabera yategetse umwana kuryamana ku buriri, umwana amwibutsa ko buri wese arara ukwe, undi yahise amurakarira amuryamisha ku ngufu aramusambanya.
Umwana ngo yagerageje kuvuza induru, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko musaza we atria ku mwumva kuko yari yanaryamye atmeze neza.
Uyu mukobwa avuga ko ngo bugicya, yahise yizindura cyane, agahita ajya kwa nyina wabo nuko anajyanwa kuri One Stop Center ngo apimwe.
Uyu mukobwa ngo ibi yabitangaje nyuma y’uko yumvaga ko Se yaganiriye n’ikinyamakuru Daily Monitor akavuga ko ngo icyaha bari kumushiraho cyo gufata umwana ku ngufu ari ikinyoma, ngo ahubwo ari ukutumvikana hagati ye na Leta y’u Rwanda.