Padiri Jean François Uwimana hari icyo ashimira Imana mu myaka 9 amaze ahawe ubusaseridoti.

Padiri Jean François Uwimana umaze imyaka 9 ahawe ubusaseridoti arashima Imana yamushoboje gusohoza inshingano, akayisaba kumwongerera imbaraga.

Tariki ya 16 Nyakanga 2011 nibwo Jean François Uwimana yaherewe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti muri Diyoseze ya Nyundo na Mgr Alexis Habiyambere, uyu munsi akaba yujuje imyaka 9 ari umusaseridoti.

Uyu mupadiri umaze kwamamara kubera impano ye yo guhanga no kuririmba indirimbo zisingiza Imana mu njyana zitandukanye zirimo n’iya Hip Hop ikundwa cyane n’urubyiruko, kuri uyu munsi yizihizaho isabukuru y’imyaka 9 amaze ahabwe ubusaseridoti yabwiye akaba yaganiriye na fiesta250.com agaragaza ibyishimo afite uyu munsi.

Padiri Uwimana ashima Imana imugejeje ku myaka 9 abaye Padiri

Yagize ati “Kuri iyi tariki ku kibuga cy’ umupira cyitwaga ‘Magna’ byari bishyushye[…]Imana niyo yanshoboje kumara iyi myaka muri iyi nzira ndayishimira kandi nyisaba ngo inkomeze muri iyi minsi ntibyoroshye[…]ariko ubuzima bwose ni urugamba kandi mu nzira zose! Imana rero ndayishimira imyaka maze kandi nkayisaba ngo inkomeze inyongerere indi n’imbaraga”.Yakomeje ati

“Ndashima cyane amasengesho y’abakristu abenshi ntanazi, abakecuru batahwemye kunsabira n’abandi bahora ku mavi bansabira ngo ntagwa ngaheranwa, ntibagiwe Mama. Ayo masengesho nayo ari mu bingejeje iki gihe. Bakomeze bansabire nanjye ndabasabira, nifuza ko tuzatahana kwa Data ijabiro nta wusigaye”.Yunzemo ati

“Nubwo Imana ariyo ingejeje aha nanjye nkagerageza gushyiramo akabaraga ariko n’amasengesho y abakristu abenshi ntanazi. Ba bakecuru baba bari ku mavi badusabira twe twirukankaaa ayo masengesho nayo yarankomeje kdi aracyamfasha bakomeze bansabire Imana inyongerere imbaraga nanjye nkomeze kubafasha twese tuzatahe mu ijuru ntawe usigaye.

Uyu mupadiri umaze hafi imyaka ibiri yiga mu  Budage, yanashyize hanze indirimbo yitwa “TU ES LA VIE!” ugenekereje mu kinyarwanda ni” URI UBUZIMA” ,akaba yavuzeko iyi ndirimbo ishimisha abantu bose cyane cyane abumva ururimi rw’igifaransa.

Yumve hano iyo ndirimbo:

Sam Kabera

About Sam Kabera

UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

View all posts by Sam Kabera →

3 Comments on “Padiri Jean François Uwimana hari icyo ashimira Imana mu myaka 9 amaze ahawe ubusaseridoti.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *