Rayon Sports: Cassa Mbungo na Kirasa batozaga iyi kipe bombi berekeje mu yindi kipe izaba ihatanye bikomeye na Gikundiro mu mwaka utaha

Kuri uyu wa Gatanu, Ubuyobozi bwa Gasogi United bwerekanye Cassa Mbungo André nk’umutoza mushya uzatoza iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, yungirijwe na Kirasa Alain wari umwungirije muri Rayon Sports.

Aba bahoze ari abtoza mu kipe ya Rayon Sports FC muri uyu mwaka w’imikino, bamaze gusinya amasezerano y’akazi mu kipe ya Gasogi United yatandukanye na Guy Bukasa n’umwungiriza we werekeje muri Rayon Sports FC mu gihe cy’umwaka.

Gasogi United nta mutoza yari ifite nyuma yo gutandukana na Guy Bukasa ndetse na Guy Bakila berekeje muri Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 01/07/2020, nibwo ikipe ya Rayon Sports FC, ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yerekanye umutoza mushya wayo ari we Guy Bukasa wari umaze igihe kingana n’umwaka muri Gasogi United.

Ubuyobozi bwa Gasogi United, burangajwe imbere na KNC bwahise buvuga ko ikihutirwa ari ugushaka umusimbura wa Bukasa wamaze gutandukana n’iyi kipe.

Bukasa yamaze kwerekeza muri Rayon

Nyuma y’ibiganiro byahise bibaho hagati y’ubuyobozi bwa Gasogi n’aba batoza bombi, Cassa Mbungo na Kirasa bahise bemera gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Gasogi United, ushobora kongerwa.

Aba batoza bakaba basabwe gufasha Gasogi United kwegera imbere, bakava ku mwanya wa cyenda ikigira byibura mu makipe atanu ya mbere.

Mu muhango wabereye ku biro by’iyi kipe biherereye muri CHIC, Cassa Mbungo André yasinye umwaka umwe, akazatoza Gasogi United mu mwaka w’imikino 2020/21.

Uyu mugabo uri mu batoza bamaze igihe muri Shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko yishimiye kugirwa umutoza wa Gasogi United.

Ati“Ni byiza ndabyishimimiye, Gasogi ni ikipe nziza, umutoza wese yakwifuza kuzamo. Mu mwanya muto imaze mu cyiciro cya mbere n’ibigwi igenda yubaka, ni ukuri ndabyishimiye kandi n’umushinga w’igihe kirerekire ifite nanjye ndaje ngo nshyireho itafari ryanjye ikomeze gukomera mu Rwanda no hanze mu gihe izaba ihageze”.

Mbungo yasimbuye Bukasa

“Urebe aho natoje hose, nusanga umurongo Gasogi United yaba irimo ntawurimo, naba mbeshye. Mfite icyizere ko muri Gasogi United hagiye kuba impinduka. Intego dufite ni ugushimisha Abanyarwanda by’umwihariko abafana ba Gasogi United”.

Casa Mbungo André amaze gutoza amakipe menshi mu Rwanda: Yamenyekanye ari mu ikipe y’abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017, yatoje kandi Sunrise FC.

Muri Werurwe uyu mwaka, yagizwe umutoza wa Rayon Sports nyuma y’uko atandukanye na AFC Leopards yo muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize.

Kirasa yajyanye na Mbungo

Muri Gasogi United, Cassa Mbungo azungirizwa na Kirasa Alain wari umwungirije muri Rayon Sports ndetse bakaba barakoranye muri Kiyovu Sports.

Ubwo Cassa Mbungo yari amaze gutandukana na Kiyovu Sports mu Ukwakira 2018, Kirasa yasigaranye ikipe ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 mu gihe muri shampiyona yasoreje ku mwanya wa gatanu.

Ni we kandi wasigaranye Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Robertinho na Javier Martinez Espinoza.

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Gasogi United, yavuze ko kuzana aba bagabo bombi ari intangiriro y’ibindi bihe byiza muri Gasogi United.

KNC ati Gasogi United tuzatanga akazi

Ati:“Utazi amateka ya Cassa Mbungo ni nde? Ibikombe afite murabizi, ntekereza ko ari umutoza wenyine w’Umunyarwanda uri ku rwego rwa A. Uko niko kuri”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *