Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomeye, uje wiyongera ku bandi imaze kugura. Dore icyo uyu mukinnyi yabwiye abakunzi bayo

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, yasinyishije rutahizamu Nihoreho Arsène ukomoka mu Burundi, wabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu n’ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Nihoreho w’imyaka 20, yakiniraga Olympic Star, akaba yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, yabyemereye Igihe ducyesha iyi nkuru.

Ati:“Ni byo yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri kandi ni rutahizamu mwiza twizeye ko azadufasha”.

Nihoreho Arsène yatsinze ibitego 17 muri shampiyona y’u Burundi iheruka gusozwa, akaba yari ku mwanya wa gatatu arushwa ibitego bibiri na Iddy Museremu ukinira Le Messager Ngozi, we watsinze ibitego 19.

Nihoreho Arsène Rutahizamu w’Umurundu yasinyiye Rayon Sports

Aganira n’ikinyamakuru Rwandamagazine, Nihoreho Arsène yavuze ko yishimiye kwerekeza muri Rayon Sports ikipe ifite abafana benshi.

Ati:“Ni ikipe ifite abafana benshi kandi burya gukinira ikipe ifite abafana biba ari byiza ku mukinnyi, binamufasha kwitwara neza. Nishimiye rero kuyerekezamo”.

Arsène yageze muri Olympic Star avuye mu ikipe ya Rukunzo FC yari izamutse mu Kiciro cya mbere ndetse ari mu bayifashije kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.

Muri uyu mwaka yafashije Olympic Star kurangiza iri ku mwanya wa 8 muri Shampiyona y’amakipe 16. Muri uyu mwaka, Olympic Star yinjije ibitego 54 harimo 17 byatsinzwe na Arsène wenyine.

Nihoreho Arsène wakiniraga Olympic Star mu Burundi, yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports

Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura barimo Umunya-Togo Alex Harlley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *