20.9 C
Kigali

Reba tumwe mu dukoryo dusekeje tutazibagirana twagiye tugaragara mu bitaramo bya hano mu Rwanda

Inkuru wasoma

Umugore yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuzenguruka umugi wose ku igare yambaye uko yavutse

Uyu mugore wavugishije benshi, ubusanzwe amazina ye ni Kerri Barnes. Uyu mugore rero ngo yazengurutse ibirometero 10 mu mujyi wa Londres mu Bwongereza yambaye...

Ku kigo cy’amashuri umwarimu yimwe agahushya ko kujya kubyara birangira abyariye imbere y’umusarani

Uyu mugore w’umwarimukazi w’imyaka 25 utaratangajwe amazina, yabyariye imbere y’umusarani wo ku kigo cy’amashuri yigishaho, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri amwimye uruhushya rwo kujya kubyarira...

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...
Nazareth Virginie
Nazareth Virginiehttp://www.fiesta250.com
Nazareth Virginie ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeri 2020. Email: nazareth@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 784608679, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Mu Rwanda hagiye habera ibitaramo bigiye bitandukanye. Abantu benshi bemeza ko nta kirori cyangwa igitaramo cyarangira hatagaragayemo agashya runaka kandi ugasanga abantu bashobora no gutaha ariko bakibuka konyine.

Kuri ubu ntago ibitaramo byemewe bitewe n’uburyo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’ icyorezo cya covid 19, gusa ariko mu gihe ibyo bitaramo byari bitarasubikwa, hari udukoryo twagiye tugaragara mu bitaramo kugeza ubwo nanubu utwo dukoryo umuntu atwibuka agaseka.

Inshuro nyinshi iyo umuntu avuze agakoryo undi umwumva ashobora gutekereza ko wenda ako gakoryo uwagakoze aba yabigizemo uruhare, gusa ariko siko biri kuko hari igihe nawe ushiduka wakozea agakoryo runaka ariko nawe mu buryo utari witeze, cyangwa se ikintu runaka kikakubaho bakacyita agakoryo utari uziko byamera gutyo.

—–Kwamamaza—-

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80,000 Rwf (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
  • Iyu rusengero ndetse na NGO.
  • Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
  • Ikinyamakuru ndeste nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
  • Website y’ishuri.
  • Website ya Hotel.
  • Online Voting System. N’izindi zitandukanye
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga.Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission.Mpamagara Kuri 0780067853/0784608679/0788274198 cyangwa ukatwandikira kuri email yacu ariyo sales@ityazo.com

 

Fiesta250.com rero ikaba yaguhitiyemo tumwe mu dukoryo twagiye tubera mu bitaramo bitandukanye bya hano mu Rwanda, tugasigara mu mitwe y’abatari bake.

1.Miss Nimwiza Meghan yagiye mu gitaramo yambaye ikanzu ipima ibiro bitanu, ndetse yarigiye no kumutura hasi

Aha byari mu gitaramo cyo guhitamo uraza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2020, ubwo uyu mukobwa wari nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yazaga gutanga ikamba kuri nyampinga ugiye kumusimbura. Uyu mukobwa agihaguruka aho yari yicaye abantu benshi batangiye kwibaza ku ikanzu yari yambaye, bitewe n’uburyo yari ikozemo, gusa ariko ntibyarangiriye aho kuko ubwo yariho agana imbere agiye gutanga ikamba, iyi kanzu yaramuteze habura gato ngo agwe imbere y’abanatu, ariko Imana ikinga akaboko.

2.Meddy yakuwe ku rubyiniro nabi, banga kwica amasaha y’umuhanzi w’umunyamerika Ne yo ubwo yari agiye gukurikiraho

Ibi byabereye mu gitaramo cyari cyabereye ahitwa muri Kigali Arena, ubwo habaga igitaramo cyo kwita izina. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye, kuko cyari bunaririmbwemo n’umuhanzi ukomeye cyane wa hariya mu gihugu cya America witwa Neyo. Ubwo umuhanzi ukunzwe cyane Meddy yajyaga ku rubyiniro, yaririmbye iminota mike cyane igera kuri 15 nuko aba avanywe ku rubyiniro kandi yari agenewe kumara iminota 45 ataramira abakunzi be.

3.Mc Shyaka Michael uzwi cyane nk’umusangiza w’amagabo ukomeye yananiwe kuvuga izina rya rya Kompanyi yamuhaye akazi abantu bose barumirwa

Byari mu gitaramo gikomeye cyane cyari cyabereye Mu Ntare conference Arena kitwaga” My life in your hands live concert” cyari cyateguwe na Healing worship team mu mwaka wa 2019. Muri iki gitaramo uwari umusangiza w’amagambo ariwe Shyaka Michael yananiwe kuvuga  Fiacre Tent Maker,ariyo Kompanyi yari yamuhaye akazi ahubwo akajya yivugira Fiyanse Tent Maker. Ibi byatumye abantu bari muri iki gitaramo baseka bakihirika, kuko uyu Shyaka yari abisubiyemo inshuro zigera kuri eshatu.

4.Eric Senderi mu marushanwa ya PGGSS yapfukamye ku rubyiniro arasenga ngo Imana izamufashe azegukane igikombe

Ni mu irushanwa ryari rikomeye cyane hano mu Rwanda ryategurwaga na Bralirwa, aho buri muhanzi wese yaba ategerezanyije amatsiko menshi kumenya niba araza kuba ari mubakomeza cyangwa se niba araza kuvamo. Hano rero Eric Senderi yarapfukamye ku rubyiniro imbere y’imbaga y’abantu benshi, nuko arasenga bikomeye asaba Imana ko yazamufasha kwegukana igikombe. Aha Eric Senderi yatunguye benshi cyane ubwo yapfukamaga imbere y’imbaga y’abantu benshi, asaba Imana rwose kuzamufasha agatwara igikombe.

5.knowles yabyinaye n’umusore w’umufana we ubwo yaririmbaga indirimbo ye yitwa nkoraho abantu bose barumirwa

Uyu muhanzikazi w’icyamamare ukunzwe n’abatari bake Butera Knowles, nawe yagaragaje agakoryo ndetse kanateye benshi kwibaza byinshi. Aha byari mu marushanwa ya Primus guma guma super star, ubwo bagendaga bazenguruka mu ntara zose z’igihugu biyerekana. Uyu muhanzi rero ubwo yajyaga ku rubyino arimo aririmba indirimbo ye yitwa nkoraho, yahamagaye umwe mu bafana be w’umuhungu waza kumubyinisha iyo ndirimbo. Umusore wari ufite gahunda yahise azamuka yiruka nuko agera ku rubyiniro atangira kubyinisha Knowles abantu bose barumirwa. Uyu muhungu yajyanaga n’amagambo ari muri iyo ndirimbo kuko yamukoragaho ahantu hose ashatse.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Umugore yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuzenguruka umugi wose ku igare yambaye uko yavutse

Uyu mugore wavugishije benshi, ubusanzwe amazina ye ni Kerri Barnes. Uyu mugore rero ngo yazengurutse ibirometero 10 mu mujyi wa Londres mu Bwongereza yambaye...

Ku kigo cy’amashuri umwarimu yimwe agahushya ko kujya kubyara birangira abyariye imbere y’umusarani

Uyu mugore w’umwarimukazi w’imyaka 25 utaratangajwe amazina, yabyariye imbere y’umusarani wo ku kigo cy’amashuri yigishaho, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri amwimye uruhushya rwo kujya kubyarira...

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...