Ruhango: Umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe n’abandi bantu 7 batawe muri yombi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe biri mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’imibiri iheruka kuboneka mu kigo ke, bikekwa ko ari iy’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imirimo yo gushakisha imibiri ku Bitaro bya Gitwe irakomeje .Amakuru avuga ko hari imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe mu cyobo kiri ahubatswe ibitaro bya Gitwe ndetse ubu hamaze kuboneka igera ku 10.

Urayeneza Gerard yatawe muri yombi kuri iki cyumweru we n’abandi bantu 7 nk’uko RIB ibivuga. Marie Michelle Umuhoza uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yagize ati

“Akekwaho kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.”

Hari amakuru avuga ko ngo yaba yaranatanze ruswa kuri bamwe mu barokotse Jenoside ngo bacece bareke gutanga ayo makuru.

Sam Kabera

About Sam Kabera

UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

View all posts by Sam Kabera →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *