Rusizi: ubutekamutwe BUDASANZWE bushingiye ku BUSAMBANYI bwafashe indi sura… abaturage baratabaza cyane

Abatuye mu karere ka Rusizi bageze mu zabukuru bahishuye ko hari ahantu haba ingeso yo kugusha umuntu mu mutego, bakamubeshyera ko yasambanyije runaka nyuma agasabwa amafaranga runaka kugira ngo bitajya ku mugaragaro.

Bavuga ko biriya ari umuco mubi, usiga isura mbi abatuye muri utwo duce bose kandi bikaba ari n’ubutekamutwe. Umwe muri aba basaza b’inararibonye witwa MUNGANGA Ladislas avuga ko ubutekamutwe nka buriya butamaze igihe muri kariya gace.

Ubusanzwe ngo umugabo n’umugore bafata umugambi wo gucisha amafaranga runaka, warangiza kunoga bakabyumvisha umukobwa wabo, nawe akabyumva.

Nyuma bakora ibishobboka byose bakazagusha runaka mu mutego wo kuzaza mu rugo rwabo umwe mu babyeyi cyangwa bombi acungira hafi ko yegera umwana we hanyuma bagahita bamugwa gitumo, basakuza bavuga ko yabononeye umwana.

Uwatekewe uwo mutwe kubera igihunga n’ubwoba bw’uko yafungwa cyangwe se atanafungwa ariko agatakariza amafaranga mu nkiko, ahita yemera amafaranga bamuciye, ariko ‘akabona amahoro’.

Uyu musaza w’imuaka 73 y’amavuko yagize ati:“ubu butekamutwe ntabwabaga iwacu, byatangiye muri 2012, ni ingeso mbi isa n’iyabaye karande inaha, bityo tugasaba ubuyobozi ko abazabikora bazajya babihanirwa”.

Aba baturage baganiriye n’ikinyamakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru bavuga ibi biherutse kuba mu tugari tubiri twegeranye two mu murenge wa Gihundwe.

Umukecuru w’imyaka 81 y’amavuko witwa Emilienne Nyirahitimana yunzemo ati:“Ni ishyano kubona umugabo n’umugore bajya inama yo gushaka amafaranga muri ubwo buryo.  Mbona ari ubucuruzi n’ubwambuzi nk’ubwo njya numva kuri radio bacuruje abantu,  ubuyobozi bubihagurukire bujye buhana bose ari umugabo n’umugore we ndetse n’uwafashwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Euphrem Kayumba avuga ko atagira uruhande abogamiramo kuri iki kibazo kuko ngo  atahita ‘nta perereza ryari ryakorwa kuri byo’.

Asaba uwo ariwe wese waba waragezweho na kiriya kibazo kwegera ubugenzacyaha agatanga ikirego.

Ati:“Nta perereza ryigenga ryari ryakorwa kuri icyo kibazo kugira ngo mbe naca urubanza,  Gusa biramutse ari ukuri byaba ari icyaha cyahanwa biciye muri RIB,  ariko victime agomba gutanga ikirego”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *