Rusizi: Uwiga mu wa 3 Secondaire yakoze imodoka, indege n’impuruza (Alarm) none yanakoze Radiyo ivugira kuri FM

Umusore witwa Nsanzunyumvira Emmanuel wiga mu mwaka wa gatatu w’Amashuri yisumbuye wo mu Mudugudu wa Bikinga mu Kagari ka Kamanu mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, yakoze Radio yumvikanira ku nyakiramajwi ziyegereye.

Uyu mwana w’imyaka 16 y’amavuko avuga ko ubukorikori ari impano ze kuko ahora ashakisha icyavamo bimwe mu bikoresho akunze kubona by’ikoranabuhanga byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati:“Nakoze radio nyiha imirongo 96.4, 96.5, nkora indege ibasha kuguruka nko muri metero 10 ndateganya kuyishyiraho camera kugira ngo ijye impa amafoto y’ibyo yabonye igeze mu kirere ku buryo yarinda Umudugudu”.

Afite na Studio

Uyu munyempano mu bukorikori uvuga ko aramutse abonye ubufasha yanoza ibyo akora. Aganira na Umuseke ducyesha iyi nkuru, yakomeje agira ati:“Alarm narayikoze nsigaje gushyiramo ijwi”.

Abaturanyi b’uyu mwana, bavuga ko uriya mwana yakoze iriya radio nyuma y’igihe akora izapfuye zo mu baturanyi.

Umwe yagize ati:“Byatangiye akora Radio zapfuye, nyuma aza gukora iye, ayiha umurongo tukajya tuyumva”.

Avuga ko umuntu uri muri metero eshanu ashobora gufata iyo radio.

Ati:“Hari nubwo ayishyiramo flash bikajya byumvikanira mu yindi radio iteretse aho hafi”.

Ibikoresho bya radio ye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Ndabananiye Jean Bosco avuga ko nta gihe kinini aramara ayobora uyu Murenge ariko ko ubukorikori bw’umwana nk’uriya buba bukwiye gushyigikirwa.

Ati:“Bigaragaza ko hari abana bafite impano zitandukanye zitaba mu mijyi gusa,  Twiteguye gukorera ubuvugizi abana bafite impano zitandukanye bakajyanwa mu mashuri ajyanye na zo kugira ngo zibyazwe umusaruro”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *