Rutahizamu wari umaze igihe kinini ategerejwe cyane mu ikipe ya Manchester United yasezeye kuri bagenzi be bakinana

Biteganijwe ko ikipe ya Manchester United izagerageza kwegukana rutahizamu ukinira ikipe ya Borussia Dortmund witwa Jadon Sancho igihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba ryongeye gufungura imiryango yaryo, ndetse ikomeje gukoresha iki gihe ishyira igitutu kuri iyi kipe kugirango igabanye amafaranga yifuza muri uyu mukinnyi.

Jadon Sancho yohereje ubutumwa bwo gusezera kuri bagenzi be bakinanaga mu ikipe ya Borussia Dortmund bakaba bagiye kuyisohokamo aribo Achraf Hakimi na Mario Gotze, ibikomeje gukongeza ikibatsi cy’umuriro ku hazaza he muri iyi kipe yo mu Budage.

Manchester United irashaka cyane kugarura Sancho muri Premier League muri iyi mpeshyi. Ariko hasigaye kurebwa niba iyi kipe y’amashitani atukura izashobora kumvisha Dortmund gutandukana n’umukinnyi wayo w’icyamamare.

Achraf Hakimi ari kumwe na Jadon Sancho

Icyakora abakinnyi babiri bemejwe ko bazava muri iyi kipe yo mu Budage ni umukinnyi wa Real Madrid Hakimi wari intizanyo muri iyi kipe, biteganijwe ko azerekeza muri Inter Milan, hamwe na Gotze uri kurangiza amasezerano yari afitanye nayo.

Umukinnyi w’icyamamare mu Bwongereza, Jadon Sancho, yashyize ahagaragara amafoto, maze ayasangiza aba bakinnyi bombi ku mbuga nkoranyambaga ari nako abandikira ubutumwa bwo kubasezeraho muri iyi kipe yambara umukara n’umuhondo.

Uyu mukinnyi, yafashe ifoto ari kumwe na Hakimi maze ayiherekeresha amagambo agira ati:”Nishimiye gukinana nawe muvandi. Ndagukumbuye muvandimwe”.

Mario Gotze ari mu miryango isohoka muri Borussia Dortmund

Yahise ashyiraho ifoto ari kumwe na Gotze maze yandikaho amagambo agira ati:”Nzagukumbura muvandi! Warakoze kubintu byose wanyigishije, ndabishima”.

Amaherezo, uyu mukinnyi ukomeje kuvugwaho kuba yaba ari mu nzira zerekeza mu ikipe ya Manchester United yaje gusangiza ifoto yabo bose maze arandika ati:

“Amahirwe ku ntambwe ikurikira bavandimwe! Tuzabonane vuba”.

Hagati aho, Dortmund yavuze ko ifite ubushake bwo “kuganira” ku kugurisha Jadon Sancho, ariko amakuru avuga ko iyi kipe itizeye ko haba hari ikipe iyo ari yo yose yiteguye kuzuza umubare w’amafaranga imwifuzamo.

Iyi kipe y’igihangange muri shampiyona izwi nka Bundesliga bivugwa ko iha agaciro Sancho (umukinnyi w’icyamamare w’imyaka 20 y’amavuko w’ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza) agaciro kangana na miliyoni 100 z’ama pound, nyuma y’ibitego 17 yatsinze ndetse n’imipira ibyara ibitego yahaye bagenzi be muri uyu mwaka w’imikino.

Jadon Sancho ari hafi kwerekeza i Old Trafford mu mashitani atukura

Biteganijwe ko Manchester United izagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibashe kwegukana uyu mukinnyi ubwo igihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba ryongeye gufungura imiryango yaryo, ndetse iki nicyo gihe cyo gushyira igitutu kuri Dortmund kugirango igabanye ibyo imwifuzamo.

Umuyobozi mukuru w’iyi kipe yo mu Budage  witwa Hans-Joachim Watzke yemeye ko hari amahirwe ko uyu mukinnyi wakuriye mu ishuli rya ruhago rya Manchester City ashobora kugurishwa nubwo ashimangira ko atazagendera ku mafaranga macye.

Yagize ati:“Mu gihe Jadon azaba atwegereye akavuga ko ashaka kugenda uko byagenda kose – ibitaraba kugeza ubu – ikipe ishaka gutanga ibyo dusaba, tuzabiganiraho. Ariko sinkeka ko hari ikipe izishyura amafaranga dushaka”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *