“Saa moya” indirimbo ya Bruce Melody ikomeje kubica bigacika mu kanya gato ishyizwe hanze

Abahanzi benshi muri iki gihe bakomeje gushyira hanze indirimbo zibazwaho cyane kubera ubutumwa buba burimo bwiganjemo ubwo gutera akabariro.

Urebye nyinshi mu ndirimbo zijya hanze muri iki gihe nibyo gusa baba biririmbira. Utarasobanukirwa neza wakongera ukumva indirimbo yitwa ‘Igare’ ya Mico The Best iherutse kujya hanze, wakumva utanyuzwe ukongera ukumva neza ‘Micro’ cyangwa ‘Dede’ za Davis D cyangwa se ‘Fata Amano’ ya Safi Madiba n’izindi nyinshi ntarondora.

Bamwe bavuga ko ari umwera waturutse ku bahanzi bo hambere ahubwo wongeye kubura umutwe muri iki gihe.

Babishingira ku ndirimbo zitandukanye zakanyujijeho nka ‘Kanjogera’ na ‘Rwagihuta’ za Massamba Intore, ‘Mama Munyana’ ya Sebanani n’izindi.

Hari n’abajya bavuga ko ushishoje neza mu ndirimbo yitwa ‘Kwibuka’ ya Rodrigue Karemera wasanga ibiti bibiri aba aririmba atari ibiti bisanzwe ahubwo ari ibindi bijyanye n’urukundo rwo mu gitanda!.

Aganira na Igihe, Umuhanzi Ciney aherutse kuvuga ko impamvu abahanzi muri iki gihe bari kuririmba indirimbo zirimo ubutumwa nk’ubu ari uko aribyo bigezweho.

Ati:“Ni 2020. Ariko si uko indirimbo zifite ubutumwa nk’ubu zitahozeho. Ntekereza ko ari uko aricyo kintu kigezweho kandi nemera ko umuhanzi wese agaragaza ibimurimo”.

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] nawe ntiyatanzwe kuko akomeje gushyira hanze umusubirizo; indirimbo ziganjemo iziririmba urukundo rwo mu gitanda, ubu yashyize hanze iyitwa ‘Saa Moya’ nayo iri muri uwo mujyo.

Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi uyu muhanzi yumvikanyemo zirimo ubutumwa bugamije kwishimisha mu gitanda.

Uhereye kuri ‘Fresh’ yashyize hanze mu Ukuboza umwaka ushize, ‘Kungola’ yahuriyemo na Sunny, ‘Ubushyuhe’ ye na Dj Pius, ‘Ntiza’ ye na Mr Kagame yavugishije benshi n’izindi.

Ubu noneho, ‘Saa Moya’ yashyize hanze nayo irimo ubutumwa nk’ubw’izi ndirimbo zindi yumvikanyemo nayo iri kuvugisha benshi kubera amagambo ayigize.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo imara iminota 3 n’amasegonda 38, uyu muhanzi aragira ati:“Iri joro ndabangamira abaturanyi banjye. Izuba rirenze akazi nkatoboye, sinjye urota ngeze mu rugo batiri nkayishyiramo umuriro… ntihagire ugira ubwoba ku rusaku ndi buteze. Saa moya ndaba nayicometse (telefoni), urasanga niteguye. Nawe ndakuzi mukobwa wo mu Mujyi uzi igare nahamanuka uranyonga”.

Ahandi mu kindi gitero naho aririmba ati:

“Reka ndeke kukwica mu mutwe, nyemerera ndekere aho nanjye ndi kumva ubushagarira, ndakubaha ariko uze nkuhe ibyawe. Nyuma ya saa moya uraba usa nk’uwakoze massage. ‘Kumoaninga’ kwawe (urusaku rw’umuntu uri gukora imibonano mpuzabitsina), uko unkorakora; biranzonga […] sinkubipa ndagukerereza meze nka Ritco izamuka Shyorongi”.

‘Saa Moya’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element ugezweho cyane mu gutunganya indirimbo mu Rwanda ukorera muri Country Records ya Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja. Amashusho yayo azajya hanze mu minsi iri imbere.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *