U Rwanda rwakiriye umurambo w’Umunyarwanda wakubitiwe inyundo hanze y’igihugu bikamuviramo urupfu

Tariki ya 31 Nyakanga 2020 ku mupaka wa Cyanika, u Rwanda rwashyikirijwe umurambo w’umunyarwanda witwa Mukiza wiciwe muri Uganda aho bivugwa ko yishwe n’umuntu bagiranye amakimbirane mu kabari akamukubita inyundo mu mutwe nubwo bitazwi neza niba ari ukuri

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uyu murambo washyikirijwe inzego z’umutekano z’u Rwanda ku mupaka wa Cyanika ariko ko impamvu y’urupfu rw’uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko itarasobanuka.

Ati:“Bahamagaye inzego z’umutekano zacu ku mupaka ku itariki ya 30 Nyakanga (ku wa Kane) bababwira ko hari umunyarwanda wiciwe muri Uganda. Ejo rero baramuzanye, ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu”.

Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Musanze. Meya Uwanyirigira avuga ko amakuru bafite ari uko uwo munyarwanda yishwe, ariko ntabwo bazi impamvu y’urupfu rwe kuko hategerejwe ibizagaragazwa n’isuzuma ryo kwa muganga.

Yakomeje agira ati:“Bavuga ko yarwanye n’undi muturage bikarangira amwishe ariko ubwo bizagaragazwa n’ibizava mu bizamini byo kwa muganga”.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byatangaje ko uyu munyarwanda yishwe na mugenzi we witwa Kazungu Edson wamukubise inyundo mu mutwe nyuma yo kugirana ubwumvikane buke.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo u Rwanda rwashyikirijwe uyu murambo

Ngo uyu Mukiza yakoraga mu Kabari kari mu gace ka Kisoro kitwa Club De Zone. Uyu Munyarwanda witwa Mukiza yari asanzwe akorera akabari kitwa ’Club de Zone’ aho yiciwe na mugenzi we witwa Kazungu Edison nyuma y’ubushyamirane bagiranye.

Erasmus Sanyu wari uhagarariye Uganda muri uyu muhango nk’uko Chimpreports yabitangaje, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Mukiza wari usanganwe ubwitonzi. Gusa yemeje ko Kazungu wamwishe yatorotse, akaba agishakishwa.

U Rwanda narwo rwasabye Erasmus Sanyu gukomeza kurusangiza amakuru ajyanye na Kazungu ushakishwa.

Tariki ya 30 Nyakanga 2020 ni bwo ubuyobozi bwa Uganda bwamenyesheje u Rwanda ko Mukiza yishwe.

Andi makuru ducyesha IGIHE kandi ni uko bivugwa ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare muri ubu bwicanyi gusa uyu Kazungu ukekwa we ngo yaburiwe irengero.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *