Umugore w’imyaka 60 y’amavuko yapfiriye muri Nigeria nyuma y’uko aje kureba umusore bahuriye ku mbuga nkoranyambaga

Umugore w’imyaka 60 y’amavuko (Sugar Mummy) ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Babra Laurilliard yapfiriye muri hotel yo mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Delta State aho yari yaje aje gusambana n’umusore bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

Nkuko ikinyamakuru Naija News ducyesha iyi nkuru kibitangaza, uwo mugore yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aje mu gihugu cya Nigeria atumiwe n’umusore bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

Akigera muri Nigeria uwo musore yamwakiriye muri Hoteli imwe yo mugace ka Warri nyuma y’icyumweru aza kuhamwimura amujyana muyindi hoteli yo mugace ka Okuokoko.

Amakuru akaba yemeza ko uwo mugore n’ubundi yari amaze igihe akorora, iyo nkorara ye ikaba yaragiye yongera ubukana ndetse agatangira no kugira ikibazo cyo guhumeka.

Uwo musore abonye uburwayi bw’uyu mugore bukomeje kwiyongera nibwo yahise amwihutana ku ivuriro aho yageze akarushaho kumererwa nabi kugeza ashizemo akuka.

Urukundo rwabo rwari rugeze aharyoshye

Umuyobozi wa Police yo mu gace ka Delta CP Mohammed Hafiz Inuwa ubwo itangazamakuru ryamubazaga ibibazo, yavuze ko ati:

”Uwo mugore w’umunyamerikakazi w’imyaka 60 yaje muri Nigeria aje kureba umusore, akaba yaramaranye n’uwo musore iminsi afite uburwayi bwo gukorora, ndetse n’ikibazo cyo guhumeka. Ubwo bamugezaga ku bitaro k’umugoroba w’ejo uburwayi bwarushijeho gukara bimuviramo urupfu”.

Uyu muyobozi akaba yemejeko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo musore asanzwe akora ubutekamutwe yifashishije ikorabuhanga rero akaba agomba gutabwa muri yombi ariko bitewe n’uko uwo mugore mbere yo gupfa yagaragazaga ibimenyetso bya COVID-19 basabye ko uwo musore nta muntu umwegera ahubwo bakaba bahamagaye ikigo kibishinzwe kugira ngo ari cyo kiza kubanza kumushyira mu kato.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *