Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yahishuye uburyo yinjiye muri ubu bucuruzi bushya

Alex Dusabe umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda yinjiye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku nkoko n’amafi nyuma yo gusezererwa mu kigo cy’ubwishingizi yari amaze imyaka irenga 10 akorera.

Aganira na Igihe, Alex Dusabe yavuze ko yahise atekereza ikindi cyo gukora, yisanga yinjiye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku nkoko ndetse n’amafi.

Yagize ati:“Nari maze imyaka irenga 10 nkorera mu kigo cy’ubwishingizi, biza kuba ngombwa ko bagabanya abakozi nanjye nza ku rutonde rw’abagomba gusezererwa. Sinagombaga guheranwa nabyo ahubwo twahise dutekereza ikindi cyo gukora mfatanyije n’umufasha, birangira ninjiye muri ubu bucuruzi ntyo”.

Alex Dusabe yinjiye mu bucuruzi bw’amafi n’ibikomoka ku nkoko

Uyu muhanzi avuga ko ibijyanye n’ubucuruzi bitazamuvangira mu murimo we wo kuririmba no kubwiriza ijambo ry’Imana.

Ati:“Ntabwo byamvangira kuko ahubwo bizunganirana kuko ubushobozi nzajya mbona nibwo buzajya bunyunganira mu mirimo yo kubwiriza ndetse no gukora ibihangano nkuko n’ubundi nsanzwe ndi umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu ni ubucuruzi, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru ni imirimo yo kubwiriza no guhimbaza Imana”.

Dusabe amaze umwaka urenga yinjiye muri ubu bucuruzi bwamuhumuye amaso akabona ko kwikorera biruta kure gukorera undi uwo ariwe wese.

Avuga ko ubu bucuruzi butazavangira ubuhanzi bwe n’ivugabutumwa

Iduka acururizamo ibi biribwa riherereye i Nyamirambo mu nyubako imwe n’iyo King James afitemo iduka rye Mango super market.

Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe bawukora kuko yatangiye kumenyekana mu 2000, uyu akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Ni kuki turira, Umuyoboro, Ibyiringiro n’izindi.

Usibye ubucuruzi ariko uyu muhanzi yavuze ko ahugiye mu gutunganya Album ye nshya amaze imyaka itanu yandikaho.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 128k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na  Hosting. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *