Umunyarwanda Meddie Kagere yagaragaye mu ifoto ikomeje kuvugisha benshi kubera uko yishimiye guhura na nyina wa Diamond

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere, yasuye umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz, ahura n’umubyeyi we, Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] iwe mu rugo.

Kagere uherutse gufasha ikipe ye ya Simba SC kwegukana igikombe cya kabiri cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania, amaze gutsinda ibitego 19 muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 ndetse ni we uyiboye abandi ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi.

Ku wa Kane, yasuye umuryango w’umuhanzi Diamond Platnumz, anahura na nyina wa Diamond witwa Kasim Sanura [uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania] n’umugabo we Uncle Shamte.

Mu mwambaro wa Simba SC, Kagere Meddie yasuye umuryango wa Diamond

Meddie Kagere yari yambaye umwambaro w’ikipe ye ya Simba izwi nka Wekundu wa Msimbazi, nk’ikimenyetso simusiga gishimangira urukundo rwo kuyihagararira.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyizeho ubutumwa bugaragaza ibyishimo yagize nyuma yo guhura n’umuryango wa Diamond.

Yagize ati“Nagiranye umunsi mwiza na Mama Dangote’’.

Meddie Kagere yasuye uyu muryango nyuma y’umunsi umwe, ikipe ye ya Simba SC itsinze Azam FC ibitego bibiri ku busa.

Kagere yageze muri Tanzania muri Kanama 2018, asinya umwaka umwe muri Simba SC nyuma yo gutandukana na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Meddie Kagere yishimiye guhura na nyina wa Diamond “Mama Dangote”

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, azamugeza muri Nyakanga 2021 ari umukinnyi wa Simba SC.

Muri Gicurasi 2019, Kagere Meddie yatowe nk’Umukinnyi w’Umwaka wa Simba SC nyuma yo kuyifasha kugera muri ¼ cya CAF Champions League, kwegukana shampiyona ya 2018/19 no gutsinda ibitego 34 mu mwaka we wa mbere.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *