Umuramyi Sam Muvunyi yambutse imipaka aririmba.

Kuri uyu wa 11 Kamena 2020 mu rugendo rutari rworoshye fiesta250.com, nibwo yagiranye ikiganiro n’umuhanzi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana  zo kuramya no guhimbaza Sam Muvunyi.

Umuhanzi Sam Muvunyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya iri mu ndimi ebyiri mu rwego rwo kwambutsa imipaka ibihangano bye.

Sam Muvunyi ni umuhanzi umaze igihe kitari gito kuko yashyize ahagaragara bwambere  indirimbo ye yambere  muri 2013 bivuze ko amaze imyaka 7 aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyo myaka yose amaze gushyira ahagaragara  indirimbo 16 zirimo Tunakusifu ariyo nshya yashyize ahagaragara uyu munsi.

Aganira n’ikinyamakuru fiesta250.Com yagize ati”Nifuza ko ubutumwa ntanga bwagera kuri benshi ndetse harimo n’abakoresha ururimi rw’igiswahili. Yadutangarije kandi ko afite gahunda yo kwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo butagira imipaka, akaba ariyo mpamvu atangiye kuririmba mu zindi ndimi zirimo igiswahili yahereyeho.

Sam Muvunyi umuramyi watangiye kuririmba mu 2013

Akaba yashoje atanga n’ ubutumwa ku banyarwanda by’umwihariko abakristo ko bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya cya Covid 19 kuko ngo “Roho nziza itura mu mubiri muzima.”

Kanda hano ubashe kumva iyo ndirimbo Tunakusifu by Sam Muvunyi

https://youtu.be/KpFmFWUqokc

Sam Kabera

About Sam Kabera

UMWANDITSI W'INKURU. Sam Kabera ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Mata 2020. Email: kabera@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 788235083, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

View all posts by Sam Kabera →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *