20.9 C
Kigali

Umusore ukiri muto wo mu muryango wa Jules Sentore wari n’umuhanzi yitabye Imana mu ijoro ryatambutse

Inkuru wasoma

Umugore yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuzenguruka umugi wose ku igare yambaye uko yavutse

Uyu mugore wavugishije benshi, ubusanzwe amazina ye ni Kerri Barnes. Uyu mugore rero ngo yazengurutse ibirometero 10 mu mujyi wa Londres mu Bwongereza yambaye...

Ku kigo cy’amashuri umwarimu yimwe agahushya ko kujya kubyara birangira abyariye imbere y’umusarani

Uyu mugore w’umwarimukazi w’imyaka 25 utaratangajwe amazina, yabyariye imbere y’umusarani wo ku kigo cy’amashuri yigishaho, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri amwimye uruhushya rwo kujya kubyarira...

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...
Nazareth Virginie
Nazareth Virginiehttp://www.fiesta250.com
Nazareth Virginie ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru fiesta250.com . Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeri 2020. Email: nazareth@fiesta250.com Ufite inkuru cyangwa ubuvugizi ushaka gukorerwa hamagara cg Ukoreshe whatsaap: (+250) 784608679, murakoze, mufite n'inana mutugira ni ikaze. Turabakunda.

Umuhanzi Ishimwe Soumare Frank wamenyekanye muri muzika nka King Bayo, akaba yari mubyara wa Jules Sentore yitabye Imana ku myaka 33 y’amavuko azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Ugushyingo 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko umuhanzi Ishimwe yitabye Imana. Uyu musore yari afite imyaka 33, kuko yavutse tariki 31 Mutarama 1987.

Yari asanzwe atuye muri Mali ari naho yakoreraga umuziki, yitabye Imana ari i Kigali aho yari yaje mu biruhuko no gusura umuryango we.

—–Kwamamaza—-

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80,000 Rwf (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:
  • Iyu rusengero ndetse na NGO.
  • Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)
  • Ikinyamakuru ndeste nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.
  • Website y’ishuri.
  • Website ya Hotel.
  • Online Voting System. N’izindi zitandukanye
NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga.Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission.Mpamagara Kuri 0780067853/0784608679/0788274198 cyangwa ukatwandikira kuri email yacu ariyo sales@ityazo.com

 

King Bayo ni umusore wakuranye na Jules Sentore akaba na mubyara we, bose bahuje kuba bararerewe kwa sekuru Sentore Athanase, ubyara Masamba Intore.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Jules Sentore yashyizeho amafoto y’uyu musore ayakurikiza ishusho y’umutima umenetse. Nyuma yongeyeho ifoto bari kumwe arangije agira ati ”Kubyakira birangoye.”

King bayo yari aherutse gukorana indirimbo na Jules Sentore ndetse na Ruti Joel yitwa Diarabi

Sentore yagize ati ”Yagiye, ubu nibwo nabyemera. Nabimenye mu ma saa cyenda z’ijoro nanga kubyemera ariko ubu ndabyiboneye.”

Yakomeje agira ati “Ubundi yari atuye muri Mali, mu minsi ishize yaje inaha aje gusura umuryango we, mu ijoro rero yaje kugira ikibazo cyo guhumeka kuko yari asanzwe arwara indwara z’ubuhumekero, yamerewe nabi birangira yitabye Imana.”

King Bayo wakuriye mu muryango w’abanyamuziki yinjiye mu muziki neza mu 2017, awutangirira muri Mali aho yari atuye.

Icyo gihe yasohoye indirimbo yise ‘Lover boy’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Mali witwa Buba.

Yahise akomerezaho afatanya na Jules Sentore mu ndirimbo yakunzwe cyane bise ‘Diarabi’. Nyuma yakoze izindi zirimo iyo yise Paradizo na Ntibizongera yakoze yifatanya n’abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yari yararangije amasomo ya Kaminuza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Sénégal.

Izindi nkuru wasoma

- Kwamamaza-

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisement -

Inkuru ziheruka

Umugore yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuzenguruka umugi wose ku igare yambaye uko yavutse

Uyu mugore wavugishije benshi, ubusanzwe amazina ye ni Kerri Barnes. Uyu mugore rero ngo yazengurutse ibirometero 10 mu mujyi wa Londres mu Bwongereza yambaye...

Ku kigo cy’amashuri umwarimu yimwe agahushya ko kujya kubyara birangira abyariye imbere y’umusarani

Uyu mugore w’umwarimukazi w’imyaka 25 utaratangajwe amazina, yabyariye imbere y’umusarani wo ku kigo cy’amashuri yigishaho, nyuma y’uko umuyobozi w’ishuri amwimye uruhushya rwo kujya kubyarira...

Mu mafoto atandukanye irebere uko abakinnyi ba Gasogi batunguye Perezida wabo KNC nyuma yo gutsinda ibitego 3 kuri 1

Ku munsi w’ejo nibwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, mu mikino yose yari bube hari n’uwari buhuze ikipe ya Gasogi ndetse na Sunrise...

Byagenze gute ngo umwana ukiri muto yice se umubyara amuteye icyuma kubera gufuha?

Ni umwana w’umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 13 y’amavuko. Uwo mwana rero wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano akomeye ubwo yicaga se...

Nyuma y’ifungurwa ry’amashuri, abarimu bamwe na bamwe bo mu Rwanda bakomeje gutabwa muri yombi kubera ruswa

Ku munsi w’ejo nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abandi bantu babiri bakurikiranyweho gutanga ruswa ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kugira ngo...