Umusore ukunda Miss Uwase Hirwa Honorine yeruye amubwira ko yiteguye kumugira umugore we

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye cyane ku mazina ya Igisabo ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa instagram.

Ku munsi w’ejo ubwo Miss Honorine yashyiraga ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, hagaragaye umwe mu bafana be wamubwiye ko yiteguye kurushinga nawe ndetse anamusaba kuzirikana ku byo yamubwiye bityo akemera akamubera umugore.

Iyi niyo foto Miss Igisabo yashyize kuri instagram ye

Ibi byavuzwe nyuma yuko Miss Igisabo ashyize ahagaragara ifoto ikurikira.

Nyuma yuko Miss Igisabo ashyize hanze iyi foto ye, abantu batandukanye bagiye bayivugaho gusa umwe mu bafana be yeruye amubwira ko amwemereye yazamugira umugore we ndetse anarenzaho andi magambo yuzuye amarangamutima afitiye Miss Igisabo.

Tubibutse ko Amafoto ya Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi ku kabyiniriro k’IGISABO yashyizwe hanze akomeje kuvugisha abatari bake aho bamwe bakomeje kumugirira amarangamutima adasanzwe.

Muri iyi minsi bitazwi ibyo Miss Hirwa Honorine ahugiyemo, usibye kumubona kumbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe abasha gukoresha, ariko ajya anyaruka agasetsa abafana be ari nako anyuzamo akabaha amafoto atangaje y’ubuzima aba yagiye acamo ku munsi runaka.

Aheruka gushyira ahagaragara ifoto ari kumwe n’umusore wo mu cyaro

Fiesta250.com yararanganyije amaso ahantu hatandukanye maze ihabona amafoto atangaje aho Miss Hirwa Honorine yari yagiye mucyaro , maze ahahurira n’umusore bamwe batatinya kuvuga ko ari mwene wabo cyangwa umwe mubaturanyi iyo ku ivuko mu cyaro. Ibi wabivuga uhereye kurugwiro bari bafitanye ubwo bahuraga ndetse uraza no kubona aho uyu musore aha ifoto y’u Rwibutso uyu mukobwa wakunzwe cyane n’Abanyarwanda batari bake rwose.

Twikwibutse ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 Honorine ari we mukobwa wamenyekanye cyane bitewe ahanini n’igisubizo yatanze ubwo yari mu majonjora avuga ko umukobwa mwiza agomba kuba ateye nk’igisabo ari naryo zina yaje guhabwa muri iri rushanwa ndetse n’ubu hakaba hari bamwe bakomeza kurimwita aho no kuri instagram bamwe bagendaga bamutera imitoma bavuga ko na we ateye neza nk’igisabo.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *