Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, yahishuye abajyanama be batatu n’icyo yatekerezaga ubwo yasabaga akazi ko kuyitoza.

Umutoza wa Manchester United aheruka gufasha iyi kipe kugaruka mu irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi mu mwaka we wa mbere w’imikino ayitoje kuva yasimbura Jose Mourinho.

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Sir Alex Ferguson wahoze ari umutoza akaba n’umunyabigwi mu ikipe ya Manchester United ndetse na Rene Meleunsteen aribo bajyanama babiri yagiye agisha inama buri gihe kuva yagera muri iyi kipe y’amashitani atukura.

Solskjaer yishingikirije cyane uwahoze ari umutoza wa Manchester United, Sir Alex Ferguson, muri iki gihe ashaka gusubiza iyi kipe icyubahiro yahoranye ku ngoma y’uyu mukambwe ukomoka mu gihugu cya Scotland.

Ole Gunnar Solskjaer, wari usanzwe ufite uburambe mu butoza cyane cyane mu makipe nka Cardiff City na Molde y’iwabo muri Norway, yavuze ubufasha yahawe na Ferguson ndetse na Meleunsteen.

Undi muntu wa gatatu uyu mutoza wagiye umugira inama zikomeye muri Manchester United ni umuyobozi wayo wungirije witwa Ed Woodward.

Mu magambo ye, Ole Gunnar Solskjaer yatangarije High Performance Podcast ati:”Nashyigikiwe mu buryo bukomeye  na Sir Alex mu bihe bikomeye twagize hano. Iyo utsinzwe umukino muri Man United, ni ikibazo, kandi yabaye hano mu bihe bigoye, ampa inama nziza cyane. Ed (Woodward) ndetse n’iyi kipe baranshigikiye cyane”.

Ku rundi ruhande, Meleunsteen na Solskjaer nabo bakoranye, nk’umukinnyi n’umutoza wungirije ku kibuga cya Old Trafford.

Ole Gunnar Solskjaer yakomeje agira ati:”Nari mfite Rene Meleunsteen nk’umutoza igihe nari mu ikipe ya mbere mfite imyaka 30. Kandi ndacyamwigiraho ibintu byinshi namukuyeho nkabyinjirana mu mwuga wanjye w’ubutoza, ndetse no mu myaka mike ishize y’umwuga wanjye wo gukina”.

Solskjaer yanagaragaje uburyo yagaragaje ko yifuza guhindura burundu ikipe ya Manchester United yari asanze ubwo yakoraga ikizamini cyo kugirango abashe guhabwa akazi ko kuyitoza nk’umutoza wayo mukuru.

Ole Gunnar Solskjaer ari kumwe na Sir Alex Ferguson wahoze utoza ikipe ya Manchester United

Yongeyeho ati:“Nagaragaje ibitekerezo byanjye maze ndavuga nti ‘ibi ntabwo ari ibintu byoroshye’ kuko natekerezaga ko hakenewe gukorwa byinshi. Nti:’Niba ushaka kumpa akazi, ubu ni bwo buryo nshaka kugakoramo, ariko urumva ko bishobora gufata igihe, bivuze ko tutazahatanira igikombe cya shampiyona ya Premier League kugeza muri 2020′”.

Uyu mutoza waje muri iyi kipe yo mu nkengero z’umujyi wa Manchester avuye iwabo mu ikipe ya Molde ku ntizanyo, yabanje guhabwa aka kazi by’agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Jose Mourinho ariko yemeza inama y’ubutegetsi bidasubirwaho niko kumuha aka kazi mu buryo buhoraho.

Yakomeje agira ati:”Buri gihe hari ibisabwa, ugomba gukora kandi ugomba gutsinda. Gutsinda muri Man United ni ngombwa. Nta mahirwe uba ufite yo kuruhuka ngo wibwire uti:’umwanya wa 10 ni mwiza kuko dufite gahunda y’imyaka itatu’, ntushobora kubikora. Ugomba guhora wisunika ukarenga imbibi. Ni ngombwa kandi kugirana ibiganiro byeruye kandi bivugisha ukuri n’abantu”.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *