Umutoza w’umunyarwanda mu nzira zo kugirwa umutoza wa Azam FC akajya gutoza Ally Niyonzima uheruka kugurwa n’iyi kipe

Umutoza w’Umunyarwanda watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda, Bizimungu Ally, ashobora kugirwa umutoza mushya wa Azam FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania.

Azam FC yabaye iya gatatu muri Shampiyona iheruka, igasezererwa na Simba SC muri ¼ cy’Igikombe cy’Igihugu, yatozwga n’umutoza w’Umunya-Romania Aristica Cioaba.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Bizimungu Ally yumvikanye n’ubuyobozi bwa Azam FC, aho byitezwe ko atangazwa nk’umutoza wayo mushya mu gihe kingana n’umwaka umwe w’imikino.

Bizimungu Ally amaze imyaka isaga ibiri atoza muri Tanzania, kuva mu 2017 ubwo yerekezaga muri Mwadui FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihe mu Ukuboza 2019, yabarizwaga muri Zanzibar, aho yafashaga ikipe ya Malindi FC gukora ijonjora ry’abakinnyi ishaka kugura.

Azam FC yanasinyishije Ally Niyonzima wakiniraga Rayon Sports ku masezerano y’imyaka ibiri

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Bizimungu yari mu batoza bifuzwaga na KMC nayo yo muri Tanzania, ariko ntiyahabwa akazi.

Uyu mugabo ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda bakomeye dore ko amaze gutoza amakipe atandatu mu Rwanda, harimo Kiyovu Sports yatoje inshuro eshatu, Mukura Victory Sports yatoje imyaka ibiri, Rayon Sports na ATRACO FC imyaka ibiri.

Yatoje kandi AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

Azam FC imaze gusinyisha abakinnyi batatu bashya barimo Umunyarwanda Niyonzima Ally watandukanye na Rayon Sports, Umunya-Ghana Awesu Awesu wavuye muri Kagera Sugar na Ayoub Lyanga wakiniraga Coastal Union.

Niyonzima nta kipe yari afite nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari afite muri Gikundiro.

Byitezwe ko Bizimungu Ally agirwa umutoza wa Azam FC yo muri Tanzania

Uyu musore byavugwaga ko ari mu biganiro na Yanga SC yo muri Tanzania, aho yavuye iwe mu Burundi ajya kumvikana n’iyi kipe, ayisaba kumuha ibihumbi 60 by’amadolari.

Ibinyujije kuri Instagram, Azam FC yatangaje ko nyuma yo kumvikana na Ally Niyonzima, yamaze kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Ally Niyonzima yasanze muri Tanzania abandi bakinnyi b’Abanyarwanda nka Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick bakinira Yanga SC, Kagere Meddie wa Simba SC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa KMC ndetse na Rutanga Eric wamaze gusinyira Yanga SC.

Niyonzima yakiniye Rayon Sports igice cy’umwaka ushize w’imikino

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Yaguzwe na APR FC muri Gashyantare 2019 avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu, ayivamo muri Kanama ajya muri Oman. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo yari yasinye amezi atandatu muri Rayon Sports.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *