Umwe muri ba bakobwa bagaragajwe na RIB kuko ‘berekanye amashusho y’imikoreshereze y’ibitsina’ yahishuye byisnhi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abakobwa bane bakurikiranyweho ibyaha birimo ‘gutangaza amashusho y’imikoreshereze y’igitsina ku mbuga nkoranyambaga’. Ngo bumvaga nta nkurikizi kuko bumvaga ko nta tegeko ribihana. Umwe muri bo arasaba imbabazi urubyiruko bagenzi be n’Abanyarwanda bose.

Hari Video iherutse gusohoka harimo umwe muri bo yerekana imyanya ye y’ibanga ku mugaragaro. Muri iyo video aba ari kumwe na mugenzi we bavuga ko bakumbuye kujya muri Nigeria, ko indege ziri hafi kongera guhaguruka.

Umwe muri aba bakobwa ubu bafashwe na RIB, yabwiye Itangazamakuru ko biriya bikorwa babikoze ku wa Gatanu ubwo we n’inshuti ye y’umukobwa basohokanye n’umugabo bavuga ko ari na we wabakoresheje biriya bikorwa by’urukozasoni.

Uyu mukobwa avuga ko uwo mugabo yabajyanye mu kabari kamwe gakorera i Kigali [Utubari ntituremererwa gufungura] bakanywa inzoga bakanarya akabasaba ko yabajyana iwe akabafata amashusho bambaye ubusa kugira ngo abone abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko bamwereye bagerayo bakongera kunywa inzoga ubundi, bambara ubusa imbonankubone (Live) kuri konti ya Instagram y’uwo mugabo.

Uyu mukobwa agira ati:”Twabikoze tuzi ko ntangaruka bizagira, nta nubwo twari tuzi ko mu mategeko yo mu Rwanda hari ikibazo kizabaho, ni ubwa mbere natwe twari tubibonye ubusa bugiye ku mugaragaro”.

Uyu munyarwandakazi ufite imyaka 23 uvuga ko ari ubwa mbere yari akoze ibi bikorwa, kandi  na we yicira urubanza kuko yumva ari “igisebo”

aba bose ni abakobwa bakiri bato

Ati:“Niyo mpamvu mpagaze aha mbasaba imbabazi ko biriya bintu bitazongera kandi mumbabarire n’Abanyarwanda bose n’urubyiruko bagenzi banjye bambabarire kuko nanjye sinjye ni inzoga zabinkoresheje”.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, Dominique Bahorera avuga ko aba bakobwa bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina ndetse n’urukozasoni binyuze kuri mudasobwa.

Bahorera avuga ko itegeko rigena ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 5Frw.

Ati“Abanyarwanda (kazi) bamenye ko twahagurukiye gukurikirana abantu bashyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Baratwangiriza urubyiruko kandi ibyo bakora bihanwa n’amategeko”.

Yavuze ko RIB izakurikirana bariya bantu kuko akenshi biriya babikora babanje gufata ibiyobyabwenge, ndetse ababafata amashusho hakaba n’ubwo bajya kubacuruza.

Umukobwa mukuru muri bo afite imyaka 27, umuto afite imyaka 18 y’amavuko. Bahorera avuga ko aba bakobwa bazakurikiranwa ukwabo naho uwabibakoresheje akurikiranwe ukwe kuko we anakurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *