UPDATE: I Musanze, Urwisumbuye nta bubasha rufite bwo kuburanisha “Gitifu wa Cyuve” …

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko rudafite ububasha bwo gucira urubanza Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve na bagenzi be baregwa mu rubanza rumwe, kuko kubera ko mu bushishozi bwarwo rusanga Ubushinjacyaha bwarakoresheje ingingo y’itegeko idahura n’icyaha cyakozwe.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa imyaka 15 no gucibwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri muntu kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho, butanga ikirego bukoresheje.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ruvuga ko Ubushinjacyaha burega SEBASHOTSI GASASIRA Jean Paul, (Gitifu w’Umurenge wa Cyuve),  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabeza witwa TUYISABIMANA Jean Léonidas, na ba DASSO NSABIMANA Anaclet, n’undi witwa ABIYINGOMA NSANZUMUHIRE Slyvain na MANIRIHO Martin watanze itegeko ryo gufata MANISHIMWE Jean Baptiste w’imyaka 19 wabaye intandaro y’imvuru zabaye mu Murenge wa Cyuve tariki 13/05/2020.

Ubushinjacyaha bwareze bariya bantu batanu Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, bushingiye ku ku ngingo ya 121 al 3 y’itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko:

“Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)”.

Bwagendeye kuri Raporo ya Dr. NIYOTURIKUMWE Evelyne wasuzumye NYIRANGARUYE Clarisse na MANISHIMWE Jean Baptiste bakimara gukubitwa, iyo Raporo yo ku wa 14/05/2020 yavugaga ko:

“NYIRANGARUYE yagize ubumuga budahoraho bwo ku kigero cya 80% naho MANISHIMWE akaba yaragize ubwo ku kigero cya 10%”.

Sebashotsi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyuve ubu ari mu nkiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, rwongeye kugendera ku bisobanuro bya Dr. NIYOTURIKUMWE Evelyne wari wakoze raporo, avuga ko NYIRANGARUYE Clarisse atagize ubumuga budahoraho, “ahubwo ari ububabare bushobora gutuma imirimo ye ya buri munsi atabasha kuyikora ku kigero cya 80% (……), cyo kimwe na Musaza we MANISHIMWE Jean Baptiste wari ufite ububabare bwa 10%”.

Mu bushishozi bwarwo, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, rusanga Ubushinjacyaha bwari kurega bariya bantu batanu rwifashishije ingingo ya 121 y’itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko:

“Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko rugendeye ku bihano biteganyijwe muri iyo ngingo ya 121, iteganya igifungo cy’imyaka itanu (5); rushingiye ku ngingo ya 26 y’Itegeko no 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko, ivuga ko:

“Inkiko z’Ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu (5) uretse ibyahariwe izindi nkiko”,

No kuba Urukiko Rwisumbuye rubunasha ibyaha berenge igifungo k’imyaka itanu, rurasanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha icyaha cyahariwe kuburanishwa n’Inkiko z’Ibanze.

Umucamanza mu mwanzuro w’Urukiko, yagize ati “Urukiko rwaciye urubanza rw’uko rudafite ububasha bwo kuruburanisha, rugomba guhita rugaragariza ababuranyi Urukiko rufite ububasha bwo kuruburanisha kandi rukoherereza dosiye urwo Rukiko, rurasanga uru rubanza rugomba koherezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa MUHOZA, akaba ariho ruburanishirizwa ku rwego rwa mbere kuko icyaha cyakorewe mu ifasi yarwo mu Murenge wa Cyuve”.

Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Gitifu wa Cyuve na  TUYISABIMANA Jean Léonidas, wari Gitifu w’Akagali ka Kabeza, baburana bemera icyaha bagasaba imbabazi.

Ba DASSO NSABIMANA Anaclet, na ABIYINGOMA NSANZUMUHIRE Slyvain, n’uwita MANIRIHO Martin bo ntibemera icyaha bagasaba kurekurwa.

Uru rubanza rukurikiranwa n’abantu benshi kubera Video yagiye hanze igaragaza bariya barega bakubitwa ndetse bakururwa hasi kuri uriya munsi byabaga.

Iki cyemezo cy’urikiko gishobora kujuririrwa n’uruhande rumwe cyangwa urundi, Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Inkuru ya Umuseke

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *