Urwambariro rwa Manchester United rwamaze guhitamo intego zarwo mu mwaka w’imikino utaha n’abakinnyi rwifuza ko bagurwa

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Nemanja Matic yavuze ku ntego ya Manchester United mu mwaka w’imikino utaha nyuma yo kurangiza ku mwanya wa gatatu muri Premier League ikabasha gukatisha itike yo kugaragara mu irushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’u Burayi.

Nemanja Matic ukomoka mu gihugu cya Serbia ashimangira ko ikipe ya Manchester United akinira igamije guhatanira igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere izwi nka English Premier League mu mwaka w’imikino utaha.

Manchester United yegukanye umwanya wa gatatu muri uyu mwaka w’imikino uheruka kurangira mu kwezi gushize ndetse ibasha no gukatisha itike yo kujya mu gikombe cya UEFA Champions League nyuma yo gukina imikino 14 idatsinzwe muri iyi shampiyona uhereye muri Mutarama.

Nubwo Manchester United yakusanyije amanota angana n’ayo iheruka kugira mu mwaka w’imikino ushize (66), yazamutseho imyanya itatu ku rutonde rwa shampiyona, ndetse ibasha kurangiza umwaka w’imikino neza ku nshuro ya kabiri kuva Sir Alex Ferguson yasezera ku kuyitoza muri 2013.

Manchester United ntabwo yigeze ihangayikishwa no guhatanira igikombe cya shampiyona kuva aho iheruka kuyegukanira mu myaka irindwi ishize, ariko Nemanja Matic avuga ko urwambariro rwayo rufite intego yo kugerageza kuzana igikombe cya shampiyona cya 21 ku kibuga cya Old Trafford.

Matic yatangarije ikinyamakuru United Magazine ati:”Njye ku giti cyanjye, ndashaka gutwara shampiyona y’icyiciro cya mbere (Premier League) ndi kumwe na Manchester United. Ndatekereza ko ikipe yacu igomba guhora ihatanira igikombe”.

“Buri gihe dukeneye kugerageza gukora ibishoboka byose kuri iyi kipe, kandi nibyo turi gukora muri iki gihe, ndetse ndatekereza ko tudashobora kwemerera ikipe iyo ari yo yose gutwara shampiyona mu mikino irindwi cyangwa 10 mbere yuko shampiyona irangira, bityo tugomba kurwana kugeza ku herezo “.

Ikipe ya Manchester United yarangije uyu mwaka w’imikino irushwa amanota 33 na Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona.

Nemanja Matic akomeza agira ati:”Nibyo koko, dufite ikipe ikiri nto (igizwe n’abakinnyi bakiri bato) ariko ibi ntibishobora kuba urwitwazo. Ndatekereza ko aba bakinnyi bakiri bato basanzwe bafite ubunararibonye. Rero, guhera mu mwaka w’imikino utaha, tugomba guhatanira igikombe”.

“Sinzi niba tuzayegukana [shampiyona] ariko nzi neza ko dushobora guhatana kugeza ku iherezo. Iyo ni yo ntego yanjye bwite kandi ndatekereza ko bagenzi banjye basigaye batekereza kimwe nanjye”.

Biravugwa ko urwambariro rwa Manchester United rwifuza ko iyi kipe yagura abakinnyi bazaza bagafasha bagenzi babo guhatanira igikombe cya shampiyona ya Premier League mu mwaka w’imikino utaha, bahereye ku kugabanya iki kinyuranyo cy’amanota yarushijwe na Liverpool.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *