Mu minsi yashize nibwo twababwiye inkuru y’umugabo wo muri Kenya wajyanye mu buruhukiro bw’abapfuye nyuma bakabona akiri muzima bakumusezerera agasubira mu rugo. Gusa kuri ubu yongeye gupfa.
Uyu mugabo witwa Peter Kigen w’imyaka 32, avuga mu gihugu cya Kenya, mu cyumweru gishize nibwo yavuye mu bapfuye, nyuma y’uko umukozi ushinzwe gutunganya imirambo yari agiye kumutunganya ngo ashyingurwe, ariko bikaza kugaragara ko akiri guhumeka.
Uyu mugabo ngo yari amaze igihe arwaye indwara idakira nk’uko BBC yabitangaje, muko amaze gukangukira mu buruhukiro, bamusubije mu bitaro nyuma aza gusezererwa.
Kuwa Kane rero ushize uyu mugabo yabwiye Ikinyamakuru Daily Nation ko yishimiye ko yavuye mu bapfuye, ati “Uyu ni umurimo w’Imana”.
Iyi nkuru yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya ndetse abadepite bo mu gace ka Kericho basabye ko iyo ngingo iganirwaho, hagakorwa iperereza ku cyateye icyo kibazo kuko benshi bavugaga ko ari uburangare bw’abaganga.
Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 3 Ukuboza, umuryango wa Kigen watangaje ko noneho yapfuye bya nyabyo.