Ya Sake Maurice iheruka mu rukiko yitabye Imana nyuma yo kugera muri bimwe mu birango by’igihugu

Isake yitwa Maurice yigeze gutuma nyirayo ajyanwa mu rukiko kubera agasaku kayo iri kubika mu museso, yapfuye ifite imyaka itandatu. Madamu Fesseau yagerageje kugabanya urusaku rwo kubika rw’isake Maurice ya mbere – harimo no gushyira ibiringiti ku nzu yayo.

Iyo sake yashyigikiwe n’abantu batandukanye ku isi – ndetse ihinduka ikimenyetso cy’ubukangurambaga buharanira kurinda amajwi yo mu cyaro – ubwo yabaga intandaro y’urubanza rushingiye ku rusaku.

Ariko mu mwaka ushize wa 2019, urukiko rwanzuye ko isake Maurice irengana ndetse ikomeza kwidegembya muri urwo rugo rwo ku kirwa cya Oléron mu burengerazuba bw’Ubufaransa.

Amakuru avuga ko iyo sake yapfuye mu kwezi gushize kwa gatanu, ariko nyirayo atinda gutangaza iyo nkuru.

Radio France Bleu yo muri icyo gihugu isubiramo amagambo ya nyirayo witwa Corinne Fesseau agira ati: “Naribwiye nti kubera iyi gahunda ya ‘guma mu rugo’, abantu basanzwe bafite byinshi bibahangayikishije”.

Corinne Fesseau yagerageje cyane gucecekesha isake ye yitwa Maurice

“Twaguze isake yindi kandi nayo twayise Maurice – ibika neza rwose nk’iyo yindi. Ariko ntabwo ishobora gusimbura Maurice wacu”.

Ibibazo by’isake Maurice byatangiye ubwo umugore n’umugabo bari mu kiruhuko cy’izabukuru bafite inzu abantu baruhukiramo aho ku kirwa cya Oléron, bashinjaga iyo sake kubabangamira mu kubika kwayo.

Nuko ihita ihinduka nk’icyamamare ukuntu aho mu Bufaransa – aho isake iri mu birango by’igihugu – nyuma inyandiko igamije kuyirengera ishyirwaho imikono n’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo.

Madamu Fesseau, umaze imyaka 35 atuye aho i Oléron, byari kumusaba kwimuka cyangwa agacecekesha isake ye Maurice iyo umucamanza aramuka yanzuye ko inkoko ifite amakosa.

Ariko mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize wa 2019, umucamanza yemeranyije na ba nyirayo, ategeka abari bayireze gutanga impozamarira y’ama-euro 900 (ni arenga 900,000 mu mafaranga y’u Rwanda).

Icyo gihe, ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Madamu Fesseau agira ati:

“Ni intsinzi kuri buri wese wari mu kibazo nk’iki cyanjye. Nizeye ko ibi bizaba intangarugero nabo ntibarenganywe”.

Akira website uyu munsi ikoze neza uko ubishaka ku mafaranga make angana na 128k.

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na  Hosting. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *