Yanyonze igare!! Umwalimu yatumye benshi basuka amarira kubera ibyo yakoreye abanyeshuli yigisha

Uyu mwalimu wo mu gihugu cya Brazil witwa Arthur Cabral akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yiyemeje kugeza amasomo ku banyeshuri be bose muriki gihe cya Covid-19 mu gihe muri Brazil bahagaritse amashuri, abanyeshuri bagasigara bigira kuri internet.

Nyamara uyu mwalimu w’imyaka 29 yibutse neza ko nubwo bagiye gukomereza amasomo kuri internet hari abanyeshuri be badafite ubushobozi bwo kubona umurongo wa internet cyangwa se na mudasobwa mu ngo zabo. Uyu rero yasanze adashobora kwigisha igice kimwe cy’abanyeshuri ahubwo yiyemeza kujya ashyira abanyeshuri be batabashije kwiga binyuze kuri internet amasomo mu ngo zabo.

Uyu yifashishije igare rye yafashe ibitabo bikubiyemo amasomo yose yigisha abandi mu gihe cya coronavirus, maze arabifotora ku mpapuro agenda abifunga mu mubare ungana n’uw’abanyeshuri bose batabasha kwigira kuri internet.

Ni amafoto yakwiriye ku mbuga za internet zitandukanye yerekana uyu mugabo agenda urugo kurundi ahari umunyeshuri we hose amusingira envelope irimo amasomo. Ibi rero byavugishije benshi ndetse birabashimisha abantu bagenda bashimira umurava wuwo mwalimu ndetse no kwita ku banyeshuri be.

Ese wowe ukunda akazi kawe bingana gute? Ese wowe wakwitangira abandi kuruhe rugero? Si benshi cyane bashobora gusubiza iki kibazo, gusa hari bimwe bishobora gutuma wibaza byinshi nawe.

Akira Website yawe uyu munsi guhera ku mafaranga 80k (Web design)

Turakubakira website iri mubwoko bukuri Kira:

iyu rusengero ndetse na NGO.

Ubucuruzi (Kwamamarizaho ibyo ukora)

Ikinyamakuru nkugire n’inama y’uburyo online Blogs zungukamo.

NB: Harimo na domain name muri ariya mafaranga. Kora share wowe ubishaka nuzana umukiriya ndaguha commission. Mpamagara kuri 0788920788

Kwizera Yamini

About Kwizera Yamini

Kwizera Yamini is a talented Journalist at fiesta250.com, in sports, entertainment and many other fields. He started his career as an author in 2016. Do you have any update? contact him via yamini@fiesta250.com or kwizerayamini@gmail.com

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *